Ruhango: umupasiteri yahitanywe n’impanuka ya Volcano Express

Pasiteri Karikofi Eraston Rwidegembya w’imyaka igera muri 84 wari utuye mu kagari ka Kigoma, umurenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango, yagonzwe n’imodoka ya sosiyete Volcano Express itwara abagenzi tariki 12/07/2012 apfira mu nzira ajyanywe kwa Mugangana.

Pasitori Karikofi yari umupasiteri w’itorero ry’ Abametodisite mu karere ka Ruhango. Iyi modoka yamugongeye hafi y’urugo rwe igihe yavaga mu karere ka Huye atashye mu gihe cya saa kumi nebyiri z’umugoraba kuri iriya tariki.

Ababonye iyi mpanuka iba, bavuga ko uyu mupasiteri yavuye mu modoka hanyuma yambuka umuhanda ajya iwe yambuka areba imodoka zo kuruhande rumwe zaturukaga i Butare, hanyuma iyi Volcano yaturukaga i Kigali ihita imigonga.

Iyi modoka ikimara kumugonga ntiyahise apfa, ahubwo yaguye mu nzira ajyanywe ku bitaro by’i Nyanza; nk’uko bitangazwa na Ribakare Bizimana umwe mu bari bamutwaye mu bitaro.

Gusa muri iyi mpanuka nta wundi muntu wayigiriyemo ikibazo, uretse uyu nyakwigendara.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko Nyanza ko numva yibasiwe muri iyi minsi ra??Ni dangé
basenge cyane kabisa!!Demons ubwo zabahagurukiye,ngaho gukuramo inda,accidents,ubwicanyi!!!!!!!!!!!!

ingabire yanditse ku itariki ya: 16-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka