Ruhango: Umunyonzi yahotowe n’abantu bashaka kumutwara igare

Safari Nzabakurana w’imyaka 30 wakoraga umwuga wo gutwara abantu ku igare mu gasantire ka Gitisi umurenge wa Bweramana akarere ka Ruhango, yishwe n’abagizi ba nabi batwara igare yakoreshaga.

Urupfu rwa Safari rwamenyekanye ubwo abaturage basangaga umurambo we mu mazi ahitwa mu bitare bya Rwamagambi tariki 23/01/2013 bagahita batabaza inzego z’ibanze n’iz’umutekano.

Nyuma yo gukorerwa isuzumwa, abaganga bo mu bitaro bya Gitwe bemeje ko Safari yishwe akubiswe kuko ngo yari afite uruguma mu mutwe.

Bamwe mu banyonzi bakoranaga na Nzabakurana bavuga ko babajwe cyane n’urupfu rwa mugenzi wabo, ngo kuko yari umwe mu bantu babanaga neza.

Kugeza ubu ntiharamenyekana abagize uruhare mu gupfa kwa Nzabakurana, icyakora inzego z’umutekano zikomeje iperereza.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo nibanda y’umujinya gusa NZABAKURAANA Safari Imana imwakire mubayo kandi abo mumuryangowe namwe nababwira nti Mwihangane.

yanditse ku itariki ya: 26-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka