Ruhango: Umunyagare wagonzwe na moto yitabye Imana

Karangwa Gerald w’imyaka 41 yagonganye na moto yari itwawe na Irikure Paul ku mugoroba wa tariki 05/11/2012, mu murenge wa Bweramana ajyanwa mu bitaro bya Gitwe nyuma yitaba Imana tariki 06/11/2012.

Ku mugoroba w’iriya tariki, nibwo Karangwa ubwo yari atwaye igare yagonganye na Irikure Paul wari utwaye moto ifite purake RC 577 G mu kagari ka Murama akarere ka Ruhango.

Abakimara gukora impanuka, bahise bajyanwa mu bitaro bya Gitwe kugirango ubuzima bwabo bwitabweho. Karangwa yaje kwitaba Imana nyuma y’umunsi umwe ndetse n’uwari utwaye moto nawe ubuzima bwe buracyameze nabi.

Mu karere ka Ruhango, ntibyari bimenyerewe ko mu nzira z’ibyaro haba impanuka nk’izi zihitana ubuzima bw’abantu.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka