Ruhango: Umukwabo wataye muri yombi inzererezi 43 hanafatwa litiro 860 z’ibikwangari

Inzego z’umutekano mu karere ka Ruhango zifatanyije n’abaturage, hakozwe umukwabo mu mujyi wa Ruhango hafatwa inzego z’inkora “ibikwangari” bingana na litiro 860 n’inzererezi 43 harimo abagabo 39 n’abagore bane.

Uyu mukwabo wakozwe tariki 12/07/2013, wanafatiwemo ibikoresho bikekwa ko byaba ari ibijurano. Muri ibi bikoresho hakaba harimo za terefone na kamera.

Uyu mukwabo wahise ujyana izi nzererezi mu kigo cyagenewe inzererezi kiri mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, naho inzoga z’inkorano zo zahise zijyanwa kuri polisi station ya Nyamagana.

Umujyi wa Ruhango urimo kugenda utera imbere, gusa uko utera imbere ni nako hagenda hiyongeramo inzererezi nyinshi zituruka mu duce tw’ibyaro tugize aka karere.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko namwe abanyamakuru koko aya mafuti muyandika mutekereza ibiki koko? Ngo mu mujyi wa Ruhango hafatswe inzego zinkora ibikwangari. Ubu se iki ni ikinyarwnda mwanditse cyangwa ni iki? Kuki atari inzoga z’ibikwangari aho kuba inzego? Suzuma neza inyandiko yawe mbere yo kuyohereza kuko isomwa na benshi kandi bumva neza ikinyarwanda.

Majyambere Iddi yanditse ku itariki ya: 15-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka