Ruhango: Umukozi wa mitiweli akurikiranyweho kurigisa miliyoni zisaga 18

Habimana Anastase w’imyaka 30 ari mu maboko ya polisi guhera tariki 22/01/2013 akurikiranyweho kunyereza amafaranga asaga miliyoni 18 mu kigo nderabuzima cya Karambi mu murenge wa Kabagari akarere ka Ruhango.

Habimana wari usanzwe ari umucungamutungo wa mitiweri mu kigo nderabuzima cya Karambi, yatawe muri yombi nyuma y’aho akorewe igenzurwa tariki 15/01/2013, bagasanga yaranyereje izo miliyoni zisaga 18.

Umuvugizi wa polisi akaba n’umugenzacyaha mu ntara y’Amajyepfo, Supt. Huber Gashagaza, yasabye Abanyarwanda gukurikiza inama bahora bagirwa na Perezida Paul Kagame yo gukora cyane aho guhora utekereza guhuguza iby’abandi, ngo kuko ibi binazamo kudindiza itarembere ry’igihugu.

Uyu mugabo aramutse ahamwe n’icyi cyaha, yahanishwa igifungo kuva ku myaka 7 kugeza 10 nk’uko biteganywa n’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda.

Kugeza ubu Habimana afungiye kuri sation ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka