Ruhango: Umukecuru yishwe ateraguwe ibyuma mu mutwe

Mukabatanga Emiliyana w’imyaka 53, wari utuye mu kagali ka Kirwa umurenge wa Kinihira akarere ka Ruhango, yatewe n’abagizi ba nabi mu ijoro rya tariki 23/10/2012 bamuteragura ibyuma mu mutwe ahita yitaba Imana.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kinihira buvuga ko kugeza n’ubu bataramenya abantu bakoze aya mahano icyakora ngo hari umwe witwa Seneza Ezekiel wamaze gutabwa muri yombi akekwaho ubu bugizi bwa nabi.

Uwimana Ernest, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinihira, avuga ko kugeza ubu batari banamenya icyo aba bagizi banabi babikoreye. Kuko amakuru aturuka mu baturanyi be, bemeza ko nta muntu numwe bari bazi bafitanye ikibazo.

Nyakwigendera, yitabye Imana asize abana batutu harimo babiri yarihiriraga mu mashuri yisumbuye.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka