Ruhango: Umukecuru w’imyaka 73 yahitanywe n’amakimbirane y’amasambu

Mukarugema Immacule w’imyaka 73 yitabye Imana ateraguwe ibyuma n’abantu bataramenyekana, kuwa Kane tariki 24/01/2013. Bikavugwa ko yaba yazize amakimbirane ashingiye ku mutungo w’ubutaka.

Urupfu rwa Mukarugema wari utuye mu mudugudu wa Nyarutovu akagari ka Nyamabuye mu murenge wa Byimana akarere ka Ruhango, rwamenyekanye umunsi ukurikiyeho kuwa Gatanu ubwo umurambo we wabonwaga n’abantu bajyaga ku ishuri uri imbere y’urugo rwe aho yiciwe.

Uyu mukecuru yibanaga urestse ko hari umwuzukuru we w’imyka itanu wajyaga amuraza, gusa kuri iyi nshuro bwo ngo ntiyari yaje.

Urupfu rwa Mukarugema rufitanye isano n’amakimbirane yari asanzwe afitanye n’umuryango we ashingiye ku masambu; nk’uko bitangazwa na Bwenge Jean Marie Vianney ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Byimana.

Ku ikubitiro hatawe muri yombi abantu babiri barimo n’umuhungu we Nteziyaremye Saver bakekwaho kuba aribo bagize urahare mu rupfu rwa nyakwigendera.

Kugeza ubu bakaba bafungiye kuri post ya Polisi iri mu murenge wa Byimana, naho umurambo wa Mukarugema wo ukaba uri mu bitaro bya Gitwe.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi nibiki koko Mana ko abantu bakomeje kumarana bapfa ibintu kandi ntaho bizajya. nukuri abantu basigaye baragize imikino kuvutsanya ubuzima. birababaje gusa Imana ikwiye kudufasha

Ras B yanditse ku itariki ya: 28-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka