Ruhango: Umugore yafatanywe udupfunyika 50 tw’urumogi

Mukakamari Marie Claire w’imyaka 27 yafashwe n’inzego z’umutekano afite udupfukika 50 tw’urumogi yajyaga acururiza aho atuye mu mudugudu wa Gitwa, akagari ka Munini umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango.

Uyu mugore wafatiwe iwe n’inzego z’umutekano k’umugoroba wo kuwa Kane tariki 30/08/2012, ariko akavuga ko uru rumogi yaruhawe n’umuntu atazi ngo ajye arumucururiza.

Kugeza ubu akaba acumbikiwe n’inzego z’umutekano kuri Polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango.

Aka karere ka Ruhango kari mu turere twibasiwe n’icyiyobyabwenge, icyakora inzego z’umutekano zivuga ko ubu zirimo gukoresha imbaraga zose zishoboka ngo ihashye ibiyobyabwenge ibyo aribyo byose.

Gusa igihangayikishije ababyeyi ni uko ubu ibiyobyabwenge birimo kwibanda mu rubyiruko cyane cyane mu banyeshuri.

Abarezi bo batunga agatoki abantu nkabo bacuruza ibiyobyabwenge kuba aribo babararurira abanyeshuri, bagasaba ko abafatanwa ibiyobyabwenge kujya bahanwa by’inangarugero.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka