Ruhango: umugabo yiyahuye kuko umugore yariye imitungo y’urugo akayimara

Sindayiheba Pascal w’imyaka 36 wari ucumbitse mu murenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango, yanyweye umuti wica imbeba ahita yitaba Imana tariki 16/07/2012, kuko umugore we yagurishije ibyo bari batunze bakabimaraho.

Ubusanzwe Sindayiheba atuye mu murenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango, ariko yari yaraje gupagasa mu Ruhango, aho yakoraga imirimo itandukanye harimo n’uwubuhinzi; nk’uko bitangazwa na Nsanzimana Jean Paul, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango.

Uyu mugabo amaze kumenya ko umugore we afata ibyo yirirwa avunikira akajyana mu rugo ngo babeho neza akabigurisha, yahisemo gufata icyemezo cyo kwiyahuza umuti ukoreshwa mu kwica imbeba.

Mbere y’uko Sindayiheba afata uyu muti akanywa, yabanje kwandika urwandiko rugira ruti “njye ibi byose mbitewe n’uko umugore wanjye yagurishije umutungo w’urugo kandi waramvunnye cyane”.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko kweli abagore baciye inkoni izamba!
umugabo agakora nk’ipunda ataruhuka ngo arebe ko urugo rwabona amaramuko naho nyiramama wange akabitunda kuruta ifuku! ubuse uyu mugore niba nta burwayi afite umutima nama we niba akiwugira ntuzamutera gusara. Birababaje cyane.

Ziggy-B yanditse ku itariki ya: 18-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka