Ruhango: Umugabo yishe umugore we amuziza imyumbati

Rwagatore Elisa w’imyaka 36 utuye mu mudugudu wa Karama, akagari ka Nyarurama, umurenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango, yishe umugore we wisezerano amutemaguye mu mutwe amuca n’ukuboka mu rukerera rwa tariki 07/01/2013.

Uyu mugabo yishe umugore we Mukantagengwa Appolinaria w’imyaka 28 amuzijije imyumbati bari bamaze iminsi binuye bagomba kuyigurisha; nk’uko bitangazwa na Ngendahayo Bertin umuntamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntongwe.

Bertin avuga ko icyateye aya makimbirane, ari inshoreke y’uyu mugabo bari bamaranye iminsi, kuko bari bafitanye gahunda yo kugurisha iyi myumbati nta ruhare umugore w’isezerano agizemo.

Mukantagengwa akimara kumenya uyu mugambi yashatse guhagarika iyi gahunda yo kugurisha imyumbati, umugabo we aramwihorera bigeze mu ijoro afata ikemezo cyo kumwivugana; nk’uko Bertin akomeza abitangaza.

Aya mahano akimara kuba, Rwagatore n’umuryango w’umugore wari inshoreke ye dore ko bose bari bafatanyije umugambi wo kugurisha iyi myumbati, wahise uburirwa irengere bakaba bakomeje gushakishwa n’inzego z’umutekano.

Umurambo wa nyakwigendera wo wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro by’akarere ka Ruhango biri mu murenge wa Kinazi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka