Ruhango: Umugabo yatemye umugore waje kumwaka indezo y’umwana
Bimenyimana Xavier w’imyaka 39 y’amavuko utuye mu karere ka Ruhango yatemye umugore babyaranye mu mutwe no ku kaboko ubwo yajyaga kumusaba indezo y’umwana tariki 22/04/2012.
Iyo abaturage batahaba ngo batabare Mukakalisa Hilarie umugore w’imyaka 38 y’amavuko, Bimenyimana Xavier utuye mu mudugudu wa Buremera akagari ka Mbuye umurenge wa Mbuye akarere ka Ruhango aba yaramuhitanye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbuye Bihezande Idrissa avuga ko ibi bibazo byose bituruka ku bantu babyarana cyangwa bashakana mu buryo bitemewe n’amategeko.
Kugeza ubu Mukakalisa Hilarie ubuzima bwe burimo gukurikiranwa ku kigo nderabuzima cya Mbuye, naho umugabo we Bimenyimana Xavier afungiye ku biro bya polisi y’umurenge wa Mbuye, ategereje kugezwa mu bushinjacyaha.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|