Ruhango: Ukekwaho kwiba moto abanje gusinziriza abamotari yatawe muri yombi

Nyakirori Emmanuel w’imyaka 41, afungiye kuri station ya Polisi Nyamagana mu karere ka Ruhango guhera tariki 19/04/2013 akekwaho ubujura bwo kwiba moto abanje gusinziriza abazitwara.

Uyu mugabo yatawe muri yombi tariki 18/04/2013 afatiwe mu murenge wa Kabagari ku kiraro gihuza akarere ka Ruhango n’akarere ka Karongi, ubwo yari amaze kwiba moto ifite purake RC 725 L ya Obed Mugabo mu karere ka Nyanza.

iyo moto nayo yayibye abanje gusinziriza umumotari wayitwaraga witwa Emmanuel Hakizimana kugeza ubu ukirwariye mu bitaro bya Gitwe.

Uyu mugabo ukekwaho ubu bujura, yamaze kwiba iyi moto akurikirwa n’abamotari bafatanyije bamuta muri yombi n’abaturage agiye kwambuka ikiraro ngo ahita ata ibintu batamenye mu mazi, ariko we akavuga ari telefone ye yatayemo.

Nyakirori wiyemerera icyi cyaha cyo kwiba moto, avuga ko iyo terefone ye yayitaye kugira ngo imiryango ye cyane cyane iri hanze itazamuhamagara ikamenya amahano yamugwiririye.

Si ubwa mbere moto yibwe muri ubu buryo, kuko umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Sup. Hubert Gashagaza, avuga ko ubu ari inshuro ya gatatu bibaye mu ntara y’Amajyepfo.

Uwitwa Gatera wo mu karere ka Huye ngo niwe ubu bujura bwahereyeho, avuga ko tariki 22/11/2012, uyu mugabo yaraje amusaba ko amuvana i Tumba akamujyana Nyaraguru.

Bumvikanye amafaranga ibihumbi umunani, babanza guca mu mujyi wa Butare kunywa essence ariko uyu Nyakirori abwira umumotari ko atari we ugenda ahubwo ko ari undi yashakiraga moto.

Ubwo bagiye ahantu Nyakirori abwira undi muntu ngo moto nayizanye ngwino ugende. Ubwo uyu muntu wundi yahise avuga ati: “Ese turagenda urugendo rungana rutya nta n’akantu dufashe”.

Uyu mumotari ngo nawe yahise yibona muri uwo muryango ubwo bazana keke na Jus nawe baramuha akinywaho ngo ntazi uko byagenze, byabaye ku ari kwa kane agarura ubwenge kwa Gatandatu yisanga ari mu bitaro.

Ibi Nyakirori arabihakana akavuga ko we moto yemera ari imwe gusa, abajijwe niba koko yiba moto abanje gusinziriza nyirayo, yagize ati: “Nyine ubwo uko wabyumvise niko bimeze gusa nta kindi ndenzaho twara ayongayo”.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyepfo Sup. Gashagaza, avuga ko ubujura nk’ubu butari bumenyerewe gusa akaba aba asaba abamotari kuba maso n’umuntu wese baketseho ibi bikorwa bagatungira inzego z’umutekano agatoki hakiri kare.

Iki cyaha cy’ubujura gikoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho kiramutse gihamye Nyakirori, yahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza kuri itanu n’amande ahwanye n’inshuro eshanu kugeza ku 10 by’ibyo yibye.

Ibi bihano bikaba bishobora kwiyongera kuva ku myaka itanu kugera kuri irindwi igihe icyatanzwe giteye indwara.

Nyakirori ukomoka mu karere ka Rubavu, avuga ko yagiye kwishora mu bujura avuye mu mwuga wo gucuruza imbaho, aho yari amaze kuwuhomberamo. Icyakora ngo abamuzi banamuzi ari umushoferi mu modoka za Fuso ku Gisenyi.

eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uyu mugabo ndabona kwiba yarabigize umwuga!!none carrier ye ishiriye hariya kuko niba akoze isubiracyaha azamara imyaka nka 10 agororwa,azagaruka yarabyibagiwe.

ntaganda yanditse ku itariki ya: 20-04-2013  →  Musubize

iminsi y’abajura mbere yari 40 ariko kubera ko RNP yabuharukiye yaragabanutse cyane. n’abandi barebereho nibashake bahindure umwuga.

vanessa yanditse ku itariki ya: 20-04-2013  →  Musubize

nahimana kuko moto bazimereye nabi

NTEYAREME yanditse ku itariki ya: 20-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka