Ruhango: Ubuna n’ubumuga bwo kutumva no kutavuga yivuganywe n’abagizi ba nabi

Mfashwanayo Eugene w’imyaka 24 wabanaga n’ubumuga bwo kutavuga yahitanywe n’abagizi ba nabi bataramenyekana bamujugunya mu ishyamba ry’ahitwa mu Kajagari ryo hafi y’iwabo mu murenge wa Kinihira, akarere ka Ruhango.

Urupfu rw’uyu musore wakoraga ubucuruzi bw’ifatabuguzi ry’amafaranga ya Telefoni (Me2U) muri Centre ya Gitwe rwamenyekanye mu gitondo cya tariki 26/03/2013.

Abazi uyu musore bavuga ko ku mugoroba wa tariki 25/03/2013 yari muzima avuye ku kazi ke nkuko bisanzwe. Mubyara wa nyakwigendera witwa Ntakirutimana Uzziel, yadutangarije ko ahagana mu ma saa tatu za nijoro batangiye gushakisha uyu musore kuko ubusanzwe ngo yitahiraga kare baramubura.

Mu gitondo nka saa moya n’igice nibwo basanze umubiri we mu ishyamba yateraguwe ibyuma mu mutwe.

Urupfu rwa Eugene rwashavuje cyane umubyeyi we nyina umubyara na mukuru we aho nyuma yo kumenya ko yapfuye bose kugeza ubu barwariye mu bitaro bya Gitwe bitewe n’agahinda n’umubabaro batewe n’ubugizi bwa nabi bukorewe umwana wabo.

Urupfu r’uyu musore rwakomeje kuyobera abatuye aka gace, gusa ngo hagiye gukorwa iperereza kugirango abari imyuma y’iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi batabwe muri yombi; nk’uko bitangazwa na Uwimana Ernest umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinihira.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka