Ruhango: Ubukene bwatumye umubyeyi yihekura

Umugore witwa Margarita Mukandinda afungiye ku biro bya Polisi ya Kinazi mu karere ka Ruhango, akekwaho kubyara umwana agahita amuniga, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11/08/2012.

Mukandinda w’imyaka 42, utuye mu mudugudu Nyirabihinga mu kagari ka Kinazi umurenge wa Kinazi, yamaze kubyara umwana ahita amuniga amuhisha munsi y’igitanda biza gutahurwa n’abaturanyi be.

Abaturanyi b’uyu mubyeyi wari usanzwe afite abana batatu bavuga ko uyu mubyeyi bari basanzwe bazi ko atwite. Ariko nyuma bamubona nta nda afite n’abana be baza kuvuga ko bigeze kumva uruhinja rurira ariko bakabura irengero ryarwo.

Nyuma yo kumukekaho kuba yihekuye, abaturanyi bafatanyije n’inzego z’umutekano bahise bajya mu rugo rwe basanga umwana yamubyaye arangije aramwica amushyira munsi y’igitanda bigaragara ko yari atagereje kuza kujya kumujugunya ijoro rinishye.

Uyu mubyeyi avuga ko kwica uwo yibarutse bitamuturutseho, ahubwo ko yabitewe n’ikibazo cy’amikoro macye kuko ngo yabonaga nta kintu azamutungisha ngo kuko n’abo yarasanganywe 3 bari babayeho nabi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko mana kuki nka bariya ubaha urubyaro hari abifuza nizavamo bakazibura,mana umubabarira kuko imbabazi zawe zihoraho gusa n’inyoni zo mu kirere zibaho ntizihinga kandi ntiziznabiba.ubwo se abwirwa niki ko Imana idashoboza abatishoboye.ubwo nubundi yari asanzwe abifite muri we yibeshyera kutishobora

ruswende yanditse ku itariki ya: 14-08-2012  →  Musubize

yahemutse cyane????? nawe yigaye kuko iyo atekejereje imibereho ye ntago yaribuyitware
none abyibutse abyaye?

ingabire yanditse ku itariki ya: 12-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka