Ruhango: Ngo ntazaheba amafaranga ye yatwawe n’inkangu

Umugabo utuye mu kagari ka Gasare umurenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango yatakaje amafaranga ibihumbi 500 yatwawe n’umusozi waridutse tariki ya 19/04/2013 urimuka ugera ku burebure bwa kilometero imwe n’igice.

Uyu musozi uriduka waridukanye inzu ye kandi mu ipantaro ye habitsemo ayo mafaranga aba abihombeyemo. None ngo ubu yihaye akazi ko kuzacukura kugeza ayabonye.

Uyu mugabo ngo ntazaheba amafaranga yagendeye mu ipantaro igihe umusozi warwaraga inzu ye tariki 19/04/2013.
Uyu mugabo ngo ntazaheba amafaranga yagendeye mu ipantaro igihe umusozi warwaraga inzu ye tariki 19/04/2013.

Ubwo abakozi ba minisiteri ifite guhangana n’ibiza mu nshingano zayo (MIDIMAR) bajyagayo kureba uko byagenze n’uko abaturage bamerewe, bamusanze agicukura ashakisha amafaranga ye kandi afite agahinda kenshi.

Iri sanganya ryahombeje abantu bari bahatuye dore ko hari n’agasanteri k’ubucuruzi bikaba byarabaye ari mu minsi y’ikiruhuko.

Uyu musozi wararidutse utwara amazu y'ubucuruzi ariko nta muntu wahitanye.
Uyu musozi wararidutse utwara amazu y’ubucuruzi ariko nta muntu wahitanye.

Akarere ka Ruhango gafatanyije na MIDIMAR, biri kureba uburyo byagoboka abagizweho ingaruka n’iyi nkangu. Ibyahangirikiye bikaba bisaga miliyoni 65.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Mana wee!disi uyu musaza arambabaje!Imana imufashe imuhoze amarira.

kayi yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

uyu mugabo yahuye n’urusenya rwose!ahubwo ubungubu ni uko atanze itangazo abazayahiga ari benshi.iyo yicecekera

rurangirwa yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

Uyu mugabo niyihangane kandi n’abandi babika mu mifuka aho kubitsa bank barebereho.

jacob yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

Ariko Chantal waba uzi gusoma cyangwa???? yabuze ibihumbi maganatanu (500,000) ntabwo ari 5000 plse, before to comment you must read careful plse!

diane yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

Uyu mugabo arababaje cyane, ariko rero harimo n’uburangare aya mafrs yagombaga kuba ari kuri SACCO akazayaheraho akubaka fondation. plz akagali ntago ari GASARE ahubwo ni GISARI! Yihangane mugihe agitegereje umufasha!

Diogene yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

ndabinginze muzanshakire uburyo navugana nuwo musaza yabuze ibihumbi bye 5(5000)nzayamuhe nyakubye3,ariko areke gukomeza acukura.murakoze .email yanjye ni [email protected]

chantal yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka