Ruhango: Irindi shuri ryahishije amacumbi y’abanyeshuri

Ahagana saa sita z’amanywa tariki 21/05/2013, nibwo byari bimaze kumenyekana ko inzu abanyeshuri b’abahungu bararamo mu kigo cya College APARUDE giherereye mu mujyi wa Ruhango yibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Iyi nyubako y’umututage witwa Bucyekabiri Damascene yari yarakodeshejwe n’ikigo yabagamo abanyeshuri 72, ubwo yafatwaga n’umuriro mu gihe cya saa sita z’amanywa umunyeshuri umwe wari urimo arwaye akaba yabashije kuyirokoka. Hahiye icyumba kimwe cyabagamo abahungu 9, ndetse n’ibikoresho byabo birangirika.

Louise Mukanagengwa umukozi w’iki kigo ushinzwe ububiko, yavuze ko byabaye amahire kuko uyu munyeshuri yari asohotse hanze ahita abona inzu itangiye kugurumana mu cyumba kimwe ahita atabaza.

Louise akomeza avuga habonetse ubutabazi butandukanye burimo ubw’abanyeshuri bafatanyije n’abaturage bakagerageza kumena ibitaka byinshi kuri iyi nzu biyifasha kudashya yose.

Abanyeshuri barara muri iyi nzu, batangaje ko atari ubwa mbere bahura n’ikibazo nk’iki cy’umuriro, ariko ngo ku nshuro ya mbere ho bahise bawuzimya ntacyo urangiza.

Mu ijoro rishyira tariki 21/05/2013, ikigo cya Ecole des Sciences Byimana nacyo kiri mu karere ka Ruhango cyafashwe n’inkongi y’umuriro aha naho bikaba bibaye ku nshuro ya kabiri.

Ashingiye kuri izo mpanuka zombi mu Karere abereye umuyobozi, Mbabazi Francois Xavier asanga ari ibi ari ikiza kidasanzwe, akavuga ko bisabwa gusesengura impamvu zirimo kubitera.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka