Ruhango: Inkuba yahitanye inka y’umuturage
Imvura yaguye mu karere ka Ruhango ku mugoroba wa tariki 28/01/2013 yakubisemo inkuba yahitanye inka ya Karukwerere Prucica ihita ipfa.
Iyi nka ya Karukwerere utuye mu mudugudu wa Kanyinya mu kagari ka Rwoga, umurenge wa Kabagali yakubishwe n’inkuba aho yari iri mu kiraro inyuma y’urugo.
Ikimara gukubitwa n’inkuba, abaturage bahise bihutira kuyigangahura kugirango inyama zayo ziribwe nta mpungenge bafite.
Agace ka Kabagari ndetse n’umurenge wa Kinihira yose iherereye mu karere ka Ruhango, iri mu hantu hakunze kwibasirwa n’inkuba.
Gusa abaturage bahora bakangurirwa n’inzego zitandukanye kugerageza gushyira imirwanyankuba aho batuye.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|