Ruhango: Imodoka yagonze umuntu ihita iburirwa irengero
Karambizi Canisius utuye mu kagari ka Munini mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, yagonzwe n’imodoka itaramenyekanye nyuma yo kumuca amaguru ihita iburirwa irengero, tariki 15/11/ 2012 ahagana saa moya z’ijoro.
Ababonye iyi mpanuka iba, bavuze ko babonye imodoka yo mu bwoko bwa FUSO igonga uyu mugabo nyamara ngo ihita yirukanka ku buryo batabashije kumenya pulaki zayo kuko hari hamaze kwira.
Umwe mu biboneye iyi mpanuka witwa Mukagashugi Rose yagize ati “iyi modoka yataye umuhanda iza idusanga ku buryo yahise igonga Karambizi kuko we atari yayibonye, gusa sinabashije kumenya ibiranga iyo modoka uretse ubutabazi twahise dukora tugahamagara inzego z’umutekano nazo zasanze bimaze kuba”.
Mukamabano Marthe, umufasha wa Karambizi, mu marira menshi yagize ati “rwose ubu ko ndagera mu rugo mbwira ngw’iki abana bacu.
Gusa yatangaje ko ikibazo kimukomereye ari aho azavana amikoro yo kuvuza umugabo we n’icyo kumutungisha ndetse n’abana be batandatu babyaranye dore ko bari basanzwe ari nta mikoro bafite.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyepfo, Supt Gashagaza Hubert, yavuze ko iyi mpanuka ikimara kuba bahagaritse imodoka zo mu bwoko bwa FUSO eshatu i Muhanga zirimo gukekwa, iperereza rikaba rigikomeje kuyaba yabikoze.
Impanuka ikimara kuba, Karambizi yajyanywe mu bitaro bya Kabgayi kugira ngo yitabweho.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|