Ruhango: Imodoka yagonze moto ariko ntawayiguyemo

Imodoka ifite purake RAA 552 yo mu bwoko bwa Taxi yagonze moto ifite purake R B 275 D tariki 30/07/2012 mu mujyi wa Ruhango uwarutwaye iyi moto arakomereka ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kibingo kuvurizwa yo.

Minani Fidel wari utwaye iyi modoka, yavuze ka byatewe n’amakosa ya Nyakirutimana Jean wari utwaye iyi moto, kuko yagendaga nabi mu muhanda yajya kumunyuraho agahita amugonga.

Gusa iyi modoka ntiyagonze iyi moto gusa, ahubwo yanarenze umuhanda itangirwa n’igiti cya avoka cyiri ku mpande y’umuhanda wa Kaburimbo.

Bamwe mu baturage babonye iyi mpanuka iba, bavuga ko akenshi impanuka zikunze kubera muri uyu mujyi zikururwa n’abamotari usanga baba bafite umuvuduko ukabije, ndetse akenshi ngo bakagenda mu muhanda bawigaruriye.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka