Ruhango: Imodoka ya Horizon yakoze impanuka ihitana umuntu

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota coaster ya sosiyete Horizon express ifite purake RAB 860 C yagonze Ntigurirwa Fidel w’imyaka 31 tariki 02/01/2013 ahita y’itaba Imana.

Mu gihe cya saa moya n’igice z’umugoroba iyi modoka yari ivuye i Butare yerekeza Kigali igeze mu kagari ka Nyamagana umurenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango, ikubitana na Ntigurirwa ihita imugonga.

Ntigurirwa yambutse umuhanda atabanje kureba hirya no hino; nk’uko bitangazwa n’ababonye iyi mpanuka iba.

Iyi mpanuka ikimara kuba, umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Ruhango biri mu murenge wa Kinazi.

Abatuye hafi y’aho iyi mpanuka yabereye, ngo bababajwe n’uko iyi mpanuka ibaye mu gihe bari bagiye kurangiza iminsi mikuru nta kibazo bahuye nacyo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka