Ruhango: Ibendera ry’igihugu ryibwe n’umuntu utaramenyekana

Umuyobozi bw’umurenge wa Kabagari mu karere ka Ruhango, yatangaje ko mu gihe cya saa mayo tariki 15/04/2013 hamenyekanye ko mu kagari ka Remera hibwe ibendera ry’igihugu.

Iri bendera ngo uwaribye yaje ku biro by’aka kagari arirandurana n’igiti cyaryo ariko kugeza ubu ntaramenyeka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabagari, Habimana Sosthene, avuga ko ubu bakirimo kurishakisha ndetse n’uwaryibye ngo atabwe muri yombi.

Biteganyijwe ko ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bugomba kugirana ibiganira n’abaturage harebwa uko ibibazo nk’ibi byakumirwa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko se ko abantu ntasoni bagira umuntu utwara ibendera ry’igihugu ngo arimarishe iki??

HITIYAREMYE yanditse ku itariki ya: 16-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka