Ruhango: Hafashwe litiro 3200 z’ibikwangali zihita zimenwa

Ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano, mu midugudu ibiri Karama na Sahara yo mu kagari ka Gisanga umurenge wa Mbuye akarere ka Ruhango, mu rukerera rwa tariki 08/12/2012, hafatiwe litiro 3200 z’ibikwangali.

Litiro 1500 zafatiwe mu rugo rw’uwitwa Sibomana Aimable ubu akaba ari mu maboko ya polisi kuri station ya Nyamagana. Naho izindi litiro 1700 zafatiwe mu rugo rwa Muvantwali Papias we wahise aburirwa irengero.

Ibi biyobyabwenjye bikimara gufatwa, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbuye, Bihezande Idrissa, yasabye abaturage kuba maso bakarwanya abantu bakomeza gukwirakwiza ibiyobyabwenjye kuko bigira ingaruko mbi ku buzima bw’ababikoresha.

Hari hashize igihe mu karere ka Ruhango hatumvikana ibibazo by’ibiyobyabwenjye, ibi bikaba ahanini byaratewe n’imbaraga nyinshi inzego z’umutekano zari zashyize mu gikorwa cyo kubirwanya.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka