Ruhango: batatu bari mu maboko ya polisi bacyekwaho kwica umuntu

Sibomungu Innocent, Niyibigira Vincent na Ndatsibuka bo mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango bafungiye kuri polisi ya Kinazi guhera tariki 08/07/2012 bakekwaho guhitana ubuzima bwa Mukanyandwi Eugenie w’imyaka 32.

Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko bwabafashe mu rwego rw’iperereza kuko abo bagabo bari biriwe basangira inzoga na nyakwigendera bakeka ko aribo bashobora kuba baramwisye mu ijoro ryo ku itariki 07/07/2012.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi Mutabazi Patrick, avuga ko aba bagabo bashobora kuba barashatse gusambanya nyakwigendera ari nabyo bishobora kuba byaramuviriyemo urupfu.

Mukanyandwi Eugenie yitabye Imana afite abana babiri yari yarabyariye iwabo mu mudugudu wa Ruhuha akagari ka Kinazi umurennge wa Kinazi akarere ka Ruhango.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka