Ruhango: Batatu bakurikiranyweho ubufatanyacyaha cyo gukuramo inda

Abantu batatu harimo nyiri kuyikuramo, uwamurangiye uzayimukuriramo, n’umuganga ukekwaho kuyimukuramo, bose bafungiye kuri polisi ya station ya Nyamagana mu karere ka Ruhango guhera tariki 12/12/12, bakekwaho gukuramo inda y’amezi abiri.

Bamurange Janet w’imyaka 19 ukomoka mu gihugu cya Uganda ariko ubu wari utuye mu karere ka Rubavu, niwe ukekwho gukurirwamo inda. Ndayisaba Cyprian, umuforomo ku ivuriro Le Bon Martin, akekwaho gufasha uyu mukobwa gukuramo iyi nda.

Umukobwa wabahuje we avuga ko yari aziranye na Bamurange kuko bigeze gukora muri motel Urumuli yo mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango, nyuma Bamurange yamuhamagaye amubwira ko arwaye amusaba kumurangira umuganga.

Uyu muhuza agira ati “njye nakoze ubufasha kimwe nk’uko nawe wansaba kukurangira umuganga, icyo nakoze naramufashije”.

Gusa abazi uyu mukobwa mu mujyi w’akarere ka Ruhango, bavuga ko n’ubusanzwe atagira imyitwarire myiza. Bakavuga ko atari n’uyu wenyine afashije muri ubu buryo.

Umuforomo Ndayisaba, we avuga ko uwamuhuje na Bamurange yaje umubwira ko afite umurwayi urembye, amusaba ko yamuha utunini amushyira. Uyu muganga ngo yarabyanze amusaba ko yabanza akamuzana akamusuzuma.

Bamurange amaze kugezwa kuri iri vuriro ngo uyu muganga yanze kumuvura kuko yabonaga bwije, amusaba ko yagenda akagaruka bukeye.

Uyu muganga avuga ko yagiye kubona akabona polisi zije kumubaza niba aziranye n’abo bakobwa, aba ajyanywe gufungwa atyo.

Bamurange we ukekwaho gukuramo inda, ahakana icyi cyaha akavuga ko yagiye kwivuza ava amaraso ariko atazi ko atwite.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka