Ruhango: Ari mu maboko ya polisi azira kwiba ihene z’aho yakoraga

Nyandwi Gerald w’imyaka 19 wo mu kagari ka Gitinda, umurenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango, afungiye kuri station ya Nyamagana kuva tariki 27/11/2012 azira kwiba ihene 2 mu rugo yakoragamo.

Nyandwi wiyemerera icyi cyaha cyo kwiba ihene z’aho yakoraga, avuga ko yashutswe n’abagenzi be bamubwiye ngo azibe bajye kuzigurisha.

Uyu musore yahengereye ba nyiri urugo bamaze kuvaha bagiye mu mirimo itandukanye nawe ahita aca ingufuri atwara ihene, ku bw’amahirwa abonwa n’abaturanyi batabaza ba nyiri urugo.

Nyandwi yiyemerera icyaha cyo kwiba ihene.
Nyandwi yiyemerera icyaha cyo kwiba ihene.

Zimurinda Karoli nyiri izi hene utuye mu kagari ka Kibingo umurenge wa Ruhango, avuga ko iyo atagira abaturanyi ngo izi hene aba yazibuze. Yagize ati “yazindutse nka saa kumi n’imwe, yica ingufuri arazijyana abaturage baba aribo baduhuruza bamufatiye i Kibingo”.

Uyu musore yemera icyaha cyo kwiba izi hene zifite nk’agaciro k’amafaranga ibihumbi 50 ariko akabisabira imbabazi.

Ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana ivuga ko ubujura butakoreshejwe ibikangisho bushobora guhanishwa kuva ku mezi 6 kugera ku myaka 2 n’amande kuva ku nshuro 2 kugeza kuri 5 z’ibyibwe.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka