Ruhango: Ari mu maboko ya polisi akekwaho gukuramo inda ku bushake

Uguweneza Josianne w’imyaka 17 afungiye kuri polisi ya Ntongwe mu karere ka Ruhango, guhera tariki 29/09/2012 akekwaho gukuramo inda y’amezi abiri.

Biravugwa ko uyu mukobwa yaba yarakuyemo iyi nda abifashijwemo n’umugabo witwa Uwamukuza Ndagaya w’imyaka 29.

Uguyeneza avuga ko kuvamo kw’iyi nda nta ruhare yabigizemo. Ahubwo ngo hari umuhungu wo mu murenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango wamukubise ku nda, bityo bituma ivamo.

Mu rwego rw’iperereza, inzego z’umutekano zafashe uyu mukobwa zimujyana ku bitaro bya Ruhango biri mu murenge wa Kinazi kugirango barebe icyateye iyi nda kuvamo; nk’uko bitangazwa na Niyotwagira Jean d’Arc ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Ntongwe.

Ubwo twavuganaga na Niyotwagira tariki 01/10/2012, yagize ati “ubu natwe dutegereje ikiribuve mu bisubizo byo kwa muganga kuko polisi dukorana iracyakomeje iperereza ry’iki kibazo”.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka