Ruhango: Ari mu maboko ya polisi akekwaho gufata ku ngufu umurwayi wo mu mutwe

Nyandwi Adilien w’imyaka 39, afungiye kuri polisi ya Mutara mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango guhera tariki 11/10/2012 akekwaho gusambanya ku gahato umukobwa w’imyaka 27 ubana n’uburwayi bwo mu mutwe.

Abaturage bo mu mudugudu wa Gasharu akagari ka Mutara, mu murenge wa Mwendo, bavuga ko ibi Nyandwi yabikoze mu ijoro rya tariki 30/09/2012, ariko aza gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekabno tariki 11/10/2012.

Uyu murwayi avuga ko Nyandwi yaje akamukura mu gasantire ka Mutara, aho akunze kuba ari, aramujyana bagenze mu nzira ahita amufata ku ngufu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwendo, Habimana Felicien, avuga ko hafashwe icyemezo cyo gucumbikira uyu Nyandwi kugirango hakorwe iperereza ryimbitse, kuko ngo bigoye guhamya ko uyu mugabo yaba yarakoze aya marorerwa.

Babiri batawe muri yombi batetse kanyanga

Mu karere ka Ruhango kandi hafungiye abagabo babiri bazira guteka kanyanga. Burasa Vianney w’imyaka 52 na Nyamwasa Antoine w’imyaka 49, bafungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango, guhera tariki 13/10/2012.

Aba bagabo bombi batawe muri yombi mu rukerera rwa tariki 13/10/2012, ubwo bari batetse litiro 50 za kanyanga mu rugo rwa Burasa Vianney mu mudugudu wa Gacoko mu kagari ka Bunyogombe mu murenge wa Ruhango.

Aba bagabo banafatanywe na bimwe mu bikoresho byifashishwa mu guteka kanyanga bigaragara ko ari ibintu bari bamazemo igihe; nk’uko bitangazwa na Jean Paul Nsanzimana umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango.

Icyiyobyabwenge cya kanyanaga kiri mu biyobyabwenge bimaze igihe byigaragaraza muri aka karere ka Ruhango.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka