Ruhango: Arakekwaho gusambanya umwana w’umwaka umwe n’igice

Nkurikiyumukiza Augustin w’imyaka 16, utuye mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango, afungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango akekwaho gusambanya umwana ufite umwaka n’igice.

Mu gitondo cya tariki 29/07/2012, nibwo nyina w’uyu mwana yagiye kubona akabona umwana we aravirirana amaraso agiye kwitegereza asanga yakoreshejwe impibonano mpuzabitsina ku gahato.

Abaturanyu bahise bamubwirako byanze bikunze ko umwana we yasambanyijwe na Nkurikiyumukiza Augustin utuye mu mudugudu wa Buhoro, akagari ka Kubutare.

Uyu musore yahise atabwa muri yombi ajya gufungirwa kuri polisi ya Mutara mu murenge wa Mwendo, nyuma aza gushyikirizwa polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango; nk’uko bitangazwa Felicien Habimana uyobora umurenge wa Mwendo.

Uwo mwana we yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Muyunzwe nyuma aza koherezwa ku bitaro bya Gitwe.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka