Ruhango: Akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha amafaranga y’amahimbano
Musabimana Theogene afungiye mu karere ka Muhanga aho akurikiranwa n’ubushinjacyaha icyaha cyo gukora no gukoresha amafaranga y’amahimbano.
Musabimana utuye mu kagari ka Nyakarekare umurenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango, yatawe muri yombi n’abaturage bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi bw’uyu murenge ahita ashyikirizwa inzego z’umutekano tariki 21/07/2012.
Ku mugoroba wa tariki 20/07/2012 Musabimana yari yatesheje umutwe abaturage abigambaho ko afite amafaranga menshi, nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbuye, Bihezande Idrissa.
Bihezande avuga ko abaturage bakimara kurambirwa ubwiyemezi bwa Musabimana bahise batungira agatoki inzego z’ubuyobozi ko ashobora kuba akoresha amafaranga y’amahimbano.
Ubuyobozi nabwo bwahise bumuta muri yombi bumusangana inoti zirindwi z’igihumbi z’amafaranga y’u Rwanda y’amiganano.
Ubuyobozi bwahise bumushyikiriza inzego z’umutekano nazo zihita zimukorera idosiye yoherezwa mu bushinjacyaha mu karere ka Muhango.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|