Ruhango: Abayobozi batatu bafungiye gutwika no kubaza amashyamba ya Leta

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rwoga, Rurangwa Theotime mu murenge wa Kabagari akarere ka Ruhango, afunganywe n’umwungirije Mbabazi Emile ndetse na Seneza Valens umukuru w’umudugudu wa Gitwa bakekwaho kubaza no gutwika amashyamba ya Leta.

Aba bantu bombi bafungiye kuri station ya Kabagari guhera tariki 23/04/2013 , ngo amakuru y’uko bigabiza amashyamba ya Leta bakayatwika bakanabajishamo imbaho yatanzwe n’abaturage; nk’uko twabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa Kabagari Habimana Sosthene.

Habimana yavuze ko bajyaga bumva ibi bikorwa ariko babanza kubikorera igenzura nyuma basanga aribyo ntibabyihanganira bafata icyemezo cyo kubata muri yombi kugirango baryozwe kwigabiza amashyamba ya Leta mu nyungu zabo bwite.

Habimana yakomeje avuga ko kugeza ubu batari bamenya umubare w’ibiti bimaze gutemwa kuko ngo bagira batya bakajya mu ishyamba rimwe bagakuramo ibiti 10 bakongera bakajya mu rindi.

Si ubwa mbere Rurangwa Theotime umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rwoga atawe muri yombi akekwaho gutwika amashyamba ya Leta, ngo kuko no mu gihe cyo guca nyakatsi nabwo yatawe muri yombi azira iki cyaha.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka