Ruhango: Abatuye mu Gataka bahangayikishijwe n’ubujura bukomeje kuhakorerwa

Abatuye agace kitwa Gataka hafi y’isoko rya kijyambere ryuzuye mu mujyi wa Ruhango bavuga ko babangamiwe cyane n’insore sore zihirirwa zitagira icyo zikora zicunganwa ni kwiba abahisi.

Izi nsoresore ngo ziba abaturage zibakoze mu mifuka cyangwa zigakoresha ubundi buryo bwo kwiba abaturage hakoreshejwe amayeri agaragara mu mukino witwa “kazungu narara”.

Muri uyu mukino izi nsoresore zikoresha imipfundikizo iva ku macupa, aho bafata udupfundikizo 6 bagafatanya tubiri tubiri maze kamwe bakavuga ko harimo akantu kajegera.

Izi nsoresore zari zirimo gushwana n'abo zari zimaze kwiba.
Izi nsoresore zari zirimo gushwana n’abo zari zimaze kwiba.

Aha babwira umuntu gutanga amafaranga cyangwa ikindi kintu afite, ubundi agahitamo agapfundikizo karimo kakantu kajegera. Iyo agatomboye akubirwa kabiri kubyo yatanze.

Gusa muri uyu mukino nta na rimwe umuntu aratanga ikintu ngo agisubizwe kuko bigorana cyane kumenya agapfundikizo nyako kajegera.

Bamwe mu baturage batuye hafi aha, bavuga uyu mukino ubamo uburiganya bukomeye cyane ngo kuko uyu mukino uba uhuriweho n’abantu benshi aho bamwe baturuka hirya bakaza bitwaye nk’abigendera bagera ahabera uyu mukino nabo bagakina bikagaragara ko batomboye ibyo batanze bakabikubirwa kabiri.

Aha iyo umuturage udasobanukiwe n’aya mayeri, nawe ahita yemera gutanga ibyo afite ngo nawe agerageza amahirwe. Rimwe na rimwe bagatahira aho cyane cyane bikaba bikunze kugaragara ku bagore.

Abaturage baba baje kureba umukino “kazungu narara” ngo nabo bagerageze amahirwe.
Abaturage baba baje kureba umukino “kazungu narara” ngo nabo bagerageze amahirwe.

Abatuye muri aka gace, bavuga ko aha hantu umunsi ku wundi uhasanga amarira y’abaturage baba bahamburiwe utwabo.

Umwe mu bacururiza hafi aha yagize ati “urabona hano inyuma hari ahantu hari ikigunda n’ibizu bishaje, iyo bamaze kwiba umuntu cyangwa babonye abashinzwe umutekano bariruka bagahungiramo ubwo ugasanga birangiriye aho”.

Abakorera aha hantu n’abahatuye, bavuga ko inzego z’umutekano zigerageza kubarwanya ndetse ngo hari nubwo babafata bakabafunga ariko ngo ntibacika kuri ibi bikorwa, bagasanga imbaraga zo kurwanya iki kibazo zari zikwiye kongerwa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka