Ruhango: Abantu 7 bafunzwe bazira gukora no gucuruza ibiyobyabwenge

Abantu 7 bo mu kagari ka Ntenyo mu murenge wa Byimana akarere ka Ruhango, batawe muri yombi bazira gukora no gucuruza ibiyobyabwenge kugeza ubu bakaba bafungiye kuri polisi ya Byimana.

Aba bantu batawe muri yombi n’umukwabo wakozwe n’inzego z’umutekano mu karere ka Ruhango mu rukerera rwa tariki 17/12/2012.

Uyu mukwabo wakozwe muri uru rukerera, wanashoboye gufata litiro z’inzoga z’inkorano zisaga 640. Izi zije ziyongera ku zindi 3200, zari zafatiwe mu murenge wa Mbuye mu byumweru bibiri bishize.

Inzego z’umutekano mu karere ka Ruhango ziravuga ko zitazihanganira abantu bakoresha bakananywa inzoga z’inkorano, hagamijwe kurengera ubuzima bw’abantu.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka