Ruhango: Abakozi ba MTN biba abakiriya bafatiwe ingamba

Ubuyobozi bwa sosiete y’itumanaho MTN mu karere ka Ruhango, buravuga ko bugiye gufatira ingamba zikomeye abashinzwe gukwirakwiza amakarita na za mitiyu muri aka karere, bagaragaraho ingeso yo kwiba abakiriya.

Ibi bitangajwe mu gihe wasangaga abahisi n’abagenzi banenga uburyo bibwa n’abacuruza amakarita na mituyu za MTN, batunga agatoki abakorera mu mujyi wa Ruhango. Ariko ubuyobozi bwa MTN buvuga bwiteguye gukemura icyo kibazo.

Bamwe mu bagenzi bavuga ko ugura amafaranga yo guhamagara muri telefoni “M2U”mu gihe urimo kuyahabwa wateze imodoka ukishyura wijejwe ko basigara bayakoherereza, nyamara ngo wareba ukayabura.

Abagenzi bakomeje kwinubira ubujura bukorwa n'abakozi ba MTN.
Abagenzi bakomeje kwinubira ubujura bukorwa n’abakozi ba MTN.

Umwe mu bagenzi ukunze gutegera imodoka muri gare ya Ruhango ijya i Kigali, avuga ko amaze kwibwa amafaranga arenga 1.000, nyamara ngo yafashe ingamba zo kutazongera kugurira abacuruzi baha mu Ruhango.

Abacuruza aya makarita na bo biyemerera ko iki kibazo gihari, gusa ngo batoberwa n’abatari abakozi bemewe, kuko hari abemewe ndetse bakaba baranibumbiye mu ishyirahamwe.

Anselme Rutaganira, uhagarariye MTN mu karere ka Ruhango, avuga ko nyuma yo kumva no kwibonera iki kibazo, bafashe ingamba zitandukanye zirimo kubumbira mu ishyirahamwe abacuruza aya makarita ya MTN.

Ikindi bakoze ngo ni ukwambika abacuruza aya makarita amajire yabigenewe ariho nimero zabo ukoze iryo kosa amenyekane.

Rutaganira avuga ko bimwe mu bihano bashyziho bizajya bihabwa uwagaragayeho ikosa ryo kwiba abagenzi, ngo harimo gucibwa amafaranga agera ku bihumbi bitanu ashyirwa mu ishyirahamwe.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka