Ruhango: Abajura bivuganye umuntu wari uvuye kwigurira irindazi

Rukazana Hoziana w’imyaka 46 yatewe ibyuma na Macumu Azaleas hamwe na Gahimo Alex mu ijoro rya tariki 16/10/2012 ubwo yari amaze kwigurira irindazi muri butike mu masaha ya saa yine z’ijoro.

Uyu musaza wari utuye mu mudugudu wa Ruhamagariro, akagari ka Gafunzo, umurenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango akijya gusohoka muri butike ya Uramutse Sylvan yahuye n’aba basore babiri bahita bamutera ibyuma agwa aho bataka nyiri butike we ku bw’amahirwe arakomereka gusa; nk’uko bitangazwa n’abaturage.

Aba baturage bavuga ko aba basore bari baje bafite gahunda yo kwiba nyiri butike, ku bw’amahirwe macye, Rukazana aba ariwe ibigwamo.

Aba basore bakimara gukora iri bara bahise baburirwa irengero gusa ngo inzego z’umutekano ziracyakora akazi kazo ko kubashakisha; nk’uko bitangazwa na Habimana Felicien uyobora umurenge wa Mwendo.

Ubuyobozi bufatanyije n’inzego z’umutekano, bahise bajyana uwitabye Imana n’uwakomeretse mu bitaro bya Gitwe.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, ubuyobozi bw’akarere bufatanyije n’umurenge wa Mwendo, bahise baremesha inama ihumuriza abaturage ndetse banabasa kugira uruhare rugaragara mu kwicungira umutekano.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka