Ruhango: Abagore babiri batawe muri yombi batetse kanyanga

Mukankubito Louise w’imyaka 52 na Musabwasoni Constance w’imyaka 42, bose batuye mu kagari ka Gitisi, umurenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, batawe muri yombi bamaze guteka litiro 20 za kanyanga.

Aba bagore bavuga ko byari mu gihe cya saa tatu tariki 22/10/2012, bamaze guteka litiro 20 babona inzego z’umutekano zibagezeho.

Mu rugo rwa Musabwasoni ari naho iyi kanyanga yatekerwaga, yavuze ko ari ubwa mbere yari abikoze ngo kuko mugenzi we yaje akamubwira ngo nareke batekere iwe kanyanga.

Mukankubito, we avuga ko yari asanzwe ateka kanyango, icyakora ngo yari yarabihagaritse gusa ngo ntazi ukuntu byari byongeye kumuzamo.

Bimwe mu bikoresho basanganywe batekeyemo kanyanga.
Bimwe mu bikoresho basanganywe batekeyemo kanyanga.

Aba bagore bavuga ko ibi bikorwa bakora bazi ko bitemewe n’amategeko, gusa ngo babikora ari mu buryo bwo gushakisha ubuzima. Icyakora bagira inama abandi bagikora ibikorwa nk’ibi kubireka, kuko ngo n’ubundi nta nyungu ibamo uretse kuguteza ibibazo.

Abaturage batuye muri aka karere ka Ruhango bahamya ko isura y’ibiyobyabwenge igiye guhinduka kuko inzego z’umutekeno zabihagurukiye ku buryo budasanzwe.

Litiro zisaga 1000 z’inzoga z’inkorano ziherutse gufatirwa mu mukwabo, hamaze kuvumburwa indiri itunganyirizwamo urumogi, n’ibindi.

Polisi ikorera mu karere ka Ruhango yo iravuga ko itazihanganira abacuruza cyangwa abakoresha ibiyobyabwenge, kuko aribyo biza ku isonga mu guhungabanya umutekano w’abahatuye.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka