Ruhango: Ababyeyi bahangayikishijwe n’insinga z’umuriro zigishinyitse mu butaka

Ababyeyi bo mu karere ka Ruhango batuye mu duce twamaze kugeramo iterambere nk’umuriro bahangayikishijwe n’insinga z’umuriro zinyura mu butaka ko zishobora kubaca ku rubyaro.

Iyo unyuze mu duce tumwe na tumwe uhasanga insinga z’amashanyarazi zishinyitse mu ngo z’abantu ndetse no ku mayira amwe n’amwe ukahasanga iki kibazo.

Ingo zirimo ibi bibazo, ababyeyi bavuga ko bahorana impungenge z’uko umuriro unyura muri izi nsinga ushobora kuzabazanira ibibabo ugahita abana babo ndetse n’amatungo.

Umwe mu babyeyi utarashatse kwivuga amazina utuye mu kagari ka Munini umurenge wa Ruhango karere ka Ruhango, yagize ati “ndebera nawe ibi bintu bishinyitse aha, usanga iyo abana batagiye ku ishuri nirirwa ndagiye kugira ngo badakubaganira kuri izi nsinga umuriro ukabakubita”.

Iyo imvura iguye izi nsinga ziraturagurika rimwe na rimwe ugasanga biviriyemo umuriro kubura.
Iyo imvura iguye izi nsinga ziraturagurika rimwe na rimwe ugasanga biviriyemo umuriro kubura.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazo n’umuriro (EWSA) mu karere ka Ruhango, bavuga ko iki kibazo bukizi kandi ngo burimo kugifatira ingamba.

Mukwega Jonas ni umuyobozi wa EWSA ishami rya Ruhango, avuga ko hashize imyaka igera kuri itatu bahangana n’ikibazo cy’insinga zanyuraga mu butaka bagenda bazinyuza hejuru.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ahari insinga zikinyura mu butaka, ngo bagerageza kuzifungira mu dusanduku “box” kugirango zitagira ibyo zangiza.

Mukwega aravuga ko barimo kugerageza gukemura iki kibazo mu duce tukigifite insinga zinyura mu butaka nka Kanazi, Kibingo na santire ya Islamic. Aha akaboneraho umwanya wo gusaba ababyeyi gushira izi mpungenge.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka