Rugarama: Kugenzura amabagiro byagabanyije ubujura bw’inka
Abaturage bo mu murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo bemeza ko kuva hatangira gahunda yo kugenzura inka zibagwa n’inyama zicuruzwa, ubujura bw’inka bwagabanutse.
Kubera ikibazo cy’ubujura bw’inka cyagaragaye muri uyu murenge cyane cyane mu mpera z’umwaka ushize wa 201, ubuyobozi bw’umurenge bwafashe ingamba zo gusaba abacuruza inyama gutanga inyemezabuguzi n’ibiro bacuruje kugira ngo hagenzurwe umubare w’ibiro byacurujwe n’iby’inka zabazwe hamwe no gutanga ibyangombwa ku matungo yose muri uwo murenge hagamije kwerekana aho aturutse.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama, John Mushumba, avuga ko nubwo bataratangira gukoresha inyemezabuguzi (facture) gahunda yo guhanahana amakuru no kwita ku bucuruzi bw’inka byatumye uwo muco wo kwiba inka nijoro zikabagwa cyangwa zigapakirwa zikagemurwa ahandi ugabanuka.
Ubuyobozi bw’umurenge bufatanije n’inzego z’umutekano n’abakora igikorwa cy’ubucuruzi bw’amatungo bavuga ko itungo rikurikiranwa kuva rigurishijwe kugera aho ribagirwa.
Indi mpamvu yagabanyije ubu bujura ni ama resitora yafunzwe abaturage bacyeka ko yacuruzwagamo inyama z’amatungo yabaga yibwe akabagirwa mu ngo.
Nzabonimpa Emmanuel ari muri koperative “Rengera Ubuzima Rugarama”; yemeza ko kuva ayo maresitora yafunga ubujura bw’amatungo bwagabanutse.
Hafashwe kandi ingamba ko nta muturage wemerewe kugurisha inka yahawe muri gahunda ya girinka adafite icyemezo ahawe n’inzego z’ubudehe. Abaturage bibukijwe ko ntawe ugomba kugurisha inka uko yiboneye yitwaje ko ifite ubusembwa kandi agomba koroza abandi gahunda ya girinka igatera imbere.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|