Rubaya: Barashishikarizwa kutanywa ibiyobyabwenge muri iyi minsi mukuru

Ngendabanga Jerome uyobora umurenge wa Rubaya wo mu Karere ka Gicumbi arasaba abaturage ayobora ko bagomba kwirinda kunywa ibisindisha ndetse n’ibiyobyabwenge muri iyi minsi mukuru ya Noheli n’Ubunani.

Njyendabanga Jerome, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Rubaya.
Njyendabanga Jerome, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubaya.

Ubwo yaganiraga n’abaturage ayobora tariki 24/12/2012 yababwiye aya magambo “Roho nzima mu mubiri muzima!” abasaba kureka kunywa ibiyobyabwenge birimo urumogi ndetse na Kanyanga dore ko uwo murenge benshi usanga bayisinze bayikuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Ikindi yabasabye kurangwa n’umutuzo birinda guteza umutekano mucye kuko ahenshi usanga kuri Noheli barangwa n’isindwe ry’inzoga zirengeje urugero. Ikindi ni uko ubusinzi bukoresha umuntu ibyo atatekereje ndetse ugasanga bituma bakurura urugomo hagati y’abantu bityo bigahungabanya umutekano.

Abaturage bo mu murenge wa Rubaya bari guhabwa amabwiriza y'uburyo bazitwara mu minsi mikuru.
Abaturage bo mu murenge wa Rubaya bari guhabwa amabwiriza y’uburyo bazitwara mu minsi mikuru.

Nubwo ariko ubuyobozi busaba abaturage kutavamvagara ngo barenze urugero bo bavuga ko uwabaha kugafaranga gatubutse bazanywa bagasinda kuko n’ubundi isi yari igiye kubashiriraho batariye ibyabo; nk’uko Nzarora Joseph abitangaza.

Benshi mu batuye umurenge wa Rubaya bumva umunsi wa Noheli ari umunsi wo kwidagadura banywa bakanarya neza ndetse ku buryo iryo funguro ryabo ritagomba kuburaho akanyama kandi bakambara neza kuko umwami Yesu aba yabavukiye.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

erega Noel tugomba kwiyakira! ariko abanywa kanyanga bo ntituri kumwe!

david gasozi yanditse ku itariki ya: 26-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka