Rubavu: Umubyeyi yatemye umwana we amuhoye kumubaza uburenganzira ku mutungo

Tuyishime Jibu arwariye mu bitaro bya Rubavu nyuma yo gutemagurwa na se amuhora ko amubajije uburenganzira ku mutungo wabo yarimo ajyana ku undi mugore yashatse.

Jibu avuga ko iwabo ari abana umunani bibana nyuma y’uko umubyeyi wabo ubabyara yitabye Imana maze se ubabyara agashaka undi mugore, ariko agatwara imwe mu mitungo abana bagombaga gukoresha mu kubarera.

Se ngo yagurishije amabuye yari mu kibanza maze Jibu amubajije impamvu ayagurisha kandi yagombye kugira icyo abasigira nk’abana birera ahita amunyuzaho umupanga ahita ajyanwa mu bitaro bikuru bya Rubavu aho yitabwaho n’abaganga.

Jibu avuga ko hari na mushiki we waciwe ugutwi ariko akaba yaravuwe agataha, umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Rubavu, Dr Kanyankore William, avuga ko bakoze ibishoboka ngo abarwayi bafashwe kandi barimo koroherwa ariko batizeye ko icyateye ikibazo cyavuyeho kuko hashobora kongera kuvuka ibibazo basubiye mu miryango.

Mu bitaro bya Gisenyi kandi hari Claudine Akingeneye watemaguwe n’umugabo bari bamaranye imyaka itatu ariko bakaza gupfa ko umugore yamubwiye ko ashaka kujya gusura abana yari yarabyaye akabasiga kwa Nyirakuru nyuma y’uko uwo babyaranye yitabye Imana.

Akingeneye yafuzaga gusura abana yabyaye no kubafasha kuko nta se bagira ariko umugabo we akabyanga bigatuma umugore amubwira ko bizatuma batandukana maze umugabo agahitamo kumutema ibitsi, ibitugu no mu musaya ashaka kumwica.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka