Rubavu: Nyamyumba hadutse ubujura bwa television

Abaturage batuye mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu batangaza ko bugarijwe n’ikibazo cy’ubujura butobora amazu bugamije kwiba television n’ibikorana nayo nk’ibikoresho bikoreshwa n’amashanayarazi.

Iki kibazo cy’ubujura kigeze kugaragara mu mwaka ushize wa 2012 ariko kirakumirwa; ngo kuva cyongeye kugaruka muri uyu mwaka ntawe muntu n’umwe urafatwa kandi amarondo akorwa.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko mu ijoro rimwe ubu bujura bushobora gukorwa inshuro zirenze eshatu ariko aho bwibasiye ni mu kagari ka Rubona. Abaturage bavuga ko ababukora baba bafite intwaro ku buryo ubahagaritse bamugirira nabi.

Agace ka Rubona kibasiwe n'ubujura bwo gutobora amazu.
Agace ka Rubona kibasiwe n’ubujura bwo gutobora amazu.

Ikindi abaturage batangaza n’uko ubu bujura bushobora kuba bujyana no kuroga kuko ababukorerwa basinzira kugera aho babacukurira inzu ntibabyumve, kandi ngo abibasirwa ni abafite inzu zubakishijwe amatafari y’inkarakara.

Joseline Banzekurivaho uyobora akagari ka Rubona avuga ko kuba ubu bujura bwigaragaza muri aka kagari atari uburangare cyangwa kudohoka ku marondo ahubwo ngo arakorwa ariko abakora ubujura babaca mu rihumye.

Gukaza amarondo no gutanga amakuru ku bagira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano nibyo byakabaye umuti wo guca ibihungabanya umutekano, ariko umujyi wa Gisenyi n’umurenge wa Nyamyumba biragoranye kuko hari benshi birirwa ntacyo bakora kandi bagomba kubaho kimwe n’abirirwa mu mujyi wa Goma bakagaruka nijoro mu gihe bitazwi akazi bagira.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Si Nyamyumba gusa no mumurenge wa Bosogo (hafi mu Byangabo) na Gataraga mu karere ka Musanze, ubwo bujura burahari, binavugwako abo bajura banitwaza za moto zo gutwaraho ibyo bibye.

GAKURU yanditse ku itariki ya: 25-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka