Rubavu: Inzego z’ibanze zongeye guhamagarirwa kurwanya ibihungabanya umutekano

Mu kiganiro ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Rubavu bwagiranye n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ku byerekeye ibikorwa by’ihohoterwa rikorerwa mu mirenge basange ibikomeje kwiganza mu gutuma byiyongera ari ibinyobwa bitemewe hamwe n’amakimbirane yo mu miryango.

Mu kiganiro cyatanzwe AIP Mukakamanzi Albertine hamwe na AIP Uwamahoro Christine bakora mu rwego rushinzwe kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye, bavuze ko igishobora guca ibyaha ari ugutangira amakuru ku gihe kandi abaturage bakumva ko ntawe ubishinzwe kuruta uwundi ahubwo buri wese bimureba.

Ibiyobyabwenge bigaragara mu karere ka Rubavu birimo inzoga z’inkorano Muriture, Bareteta, Kole, Ndururu na za Chief Waragi ziyongeraho igihingwa cy’urumogi gihingwa mu gihugu cya Congo kigacuruzwa mu Rwanda.

Urwego rwa Polisi rushinzwe kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye ruvuga ko byagaragaye ko yaba ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ku mubiri, ku mutima no ku mutungo biboneka mu karere ka Rubavu.

AIP Mukakamanzi yibutsa inzego z’ibanze kumenya ko zihagararaiye abaturage kandi akazi keza ari ugushaka imibereho myiza nka kimwe mu cyerecyezo u Rwanda rufite.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka