Rubavu: Imvura yasenye amazu 9

Imvura yaguye ku gicamunsi taliki 10/04/2012 mu karere ka Rubavu yasenye amazu 9 mu murenge wa Kanama isenya n’ikiraro gihuza umurenge wa Kanama ujya Gishwati na Rutsiro.

Abaturage bakoresha iyo mihanda barahangayitse kuko iyi mihanda ikoreshwa mu kujyana ibicuruzwa ku isoko.

Sebikari uyobora umurenge wa Kanama avuga ko gusenyuka kw’amazu byatewe n’amazu yubakishije inkarakara, naho kwangirika kw’ibiraro ngo byatewe n’amazi menshi yarengeje ubushobozi bw’ibiraro bigatwarwa n’amazi.

Imirenge yatewe n’amazi ni imirenge yegereye ishyamba rya Gishwati n’umusozi wa Muhungwe, amazi avuye mu ishyamba akamanukira mu abaturage akabasenyera.

Kuva ukwezi kwa Mata kwatangira abantu bagera kuri 5 bamaze kwitaba Imana bazira Ibiza mu murenge wa Kanama.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka