Rubavu: Ibiza byahitanye abantu babiri

Abantu babiri bitabye Imana mu murenge wa Kanama akarere ka Rubavu bahitanwe n’imvura yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 04/04/2013.

Saa saba nibwo abaturage bo mu kagari ka Kamuhoza mu murenge wa Kanama bari bagiye guhinga mu kagari ka Yungwe bacyuwe n’imvura bugama munsi y’igiti baterwa n’inkangu yahitanye umugore witwa Ntawumarabanzi naho umugabo we Babuzimpamvu n’umwuzukuru we bajyanwa kwa muganga kubera ibikomere.

Iyi mvura kandi yatumye uwitwa Nyirabuhinja wo mu murenge wa Nyundo wegeranye na Kanama yitaba Imana atwawe n’amazi ya Sebeya ahita yitaba Imana.

Muri uyu murenge inkuba yakubise ushinzwe irangamimerere Umuhire Francoise ubwo yari kumwe n’umunyamabangashingwabikorwa w’umurenge wa Kanama basezeranya imiryango 48.

Inkuba yamukubise ubwo yarimo yitegura kurahiza imiryango isezerana ku bw’amahirwe akaba atitabye Imana yajyanywe kwa muganga ahabwa ubufasha.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanama, Sebikari, avuga ko bakomeje kwibasirwa n’ibiza mu gihe cy’imvura akaba asaba abaturage kwitwararika imvura n’amazi bibatera.

Iyi mvura yatwaye ubuzima bw’abantu babiri yananginje imyaka myinshi y’abaturage ndetse amazi atera centere y’ubucuruzi ya Mahoko.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka