Rubavu: Hadutse umuco wo guta abana

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza avuga ko ikibazo cy’abana batabwa ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Congo ndetse n’ahandi mu mihanda y’umujyi wa Gisenyi kimaze kwiyongera.

Rusine Rachell avuga ko mu cyumweru hashobora kujugunywa abana batanu bato badashobora
kumenya ababyeyi, abenshi bashyira ku mihanda, amazu adatuwe hamwe no ku mipaka.

Abana batowe bahinduranya amazina y’aho batuye kuburyo udashobora kuhamenya, ubuyobozi bugasaba ababyeyi kwita ku bana no kuboneza urubyaro kuko intandaro yo guta abana ari ukunanirwa kubarera.

Aba bana batabwa ku muhanda n'ababyeyi babo.
Aba bana batabwa ku muhanda n’ababyeyi babo.

Hari hashize icyumweru ubuyobozi bw’akarere bukoranye inama n’abakora umwuga w’uburaya bubashinja kuba aribo babajugunya, nyama hashize iminsi micye hongeye gutoragurwa impinja none habonetse abandi babiri nabo batawe n’ababyeyi.

Ikibazo cyo kujugunya abana ku mihanda mu karere ka Rubavu kije nyuma yuko habanje umuco wo guta abana bato ku mupaka muto, aho ababyeyi bajyaga gukorera amafaranga mu mujyi wa Goma bagasiga abana b’impinja k’umupaka bikinisha bakicwa n’inzara bakarira.

Ababyeyi bavuga ko babikora kubera kubura ibyangombwa by’abana kandi nta mwana wemerewe kwambuka umupaka nta cyangombwa.

Benshi muri aba bana bagenda basabiriza.
Benshi muri aba bana bagenda basabiriza.

Akarere ka Rubavu nubwo kateye imbere mu kugira isuku karacyafite abantu benshi basabiriza, mu gihe umubare w’abana bata ishuri bakajya gusabiriza wiyongera hamwe n’uwa bana barara ku mihanda bazwi ku izina rya Mayibobo.

Hakurya muri Congo bataye amashuri batinya kujyanwa mu gisirikare

Abaturage batuye Masisi ahitwa Mpati batangaza ko abana n’abarimu babo bahisemo
kureka gusubira mu mashuri batinya kujyanwa mu gisirikare ku ngufu n’imitwe
itatu yigometse muri ako gace arimo FDLR, M26 hamwe na PARECO.

Umutwe wa M26 washinzwe taliki 26/10/2012 muri Masisi ukaba ugizwe n’abahoze
ari abarwanyi b’umutwe wa Nyatura wanze kwivanga n’ingabo za Leta ya Congo. Uyu
mutwe watangiranye n’uyu mwaka kwinjiza abantu mu gisirikare kuva ku
myaka 17 kugera kuri 50 nk’uko ubyitangariza.

Bamwe mu banyeshuri babwira itangazamakuru ryo muri Congo ko bahisemo kuva
mu mashuri batinya gushimutwa n’iyi mitwe ibashakisha aho bavuga ko bashobora
guhura nayo mu nzira bajya ku ishuri cyangwa bakabagwa gitumo bari mu masomo.

Ubuyobozi bw’ingabo za Congo buvuga ko bwoherejeyo abasirikari bo guhangana n’iyi
mitwe.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Burya Leta ni umubyeyi uhanganye n’imperuka. Nawe se ko ni inyamaswa ibyara akana ikakaba hafi,ikakonsa ndetse inkoko yo igatwikiza n’amababa yayo ngo imbeho itakica. None mwene muntu we abaye mubi kuruta inyamaswa zitungwa no kunywa amaraso. Burya koko Umwuka w’Imana aragenda ava ku isi? Mwitegure,mwitegure,mwitegure.

Eliya wa 3 yanditse ku itariki ya: 23-01-2013  →  Musubize

oya nta muco wo guta abana ubaho ahubwo ni INGESO,........

DAY-1 yanditse ku itariki ya: 23-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka