Rubavu: Biyise intumwa za shitani kubera ibikorwa bakora

Abana b’inzererezi bagera kuri 25 mu mujyi wa Gisenyi biyise intumwa za Shitani kubera ibikorwa bakora by’ubwambuzi no kugirira nabi ushaka kubarwanya mu bikorwa byabo.

Mu nama y’umutekano yabaye taliki 04/06/2013 ikibazo cy’abana b’inzererezi mu mujyi wa Gisenyi cyagarutsweho kubera ibikorwa by’urugomo n’ubwambuzi bakora birimo no kugirira nabi abashaka kubarwanya.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisinyi, Mugisha, avuga ko aba abana batavuka mu murenge wa Gisenyi ahubwo bavuka mu mirenge bihana imbibi ariko baza kwirirwa mu mujyi wa Gisenyi basabiriza cyangwa bambura hagira ubarwanya bakamuteranira.

Aba bana bafite hagati y’imyaka 7 kugera kuri 17 bagombye kuba bari mu mashuri ariko kubera kudakurikiranwa n’ababyeyi bamaze kurenga ihaniro ahubwo bamaze kuba abana b’umuhanda, bikaba bivugwa ko uretse abo bana hari n’abakuru nabo batuye mu mirenge ihana imbibe n’umujyi wa Gisenyi ariko birirwa mu mujyi ijoro ryagera bakajya gutobora amazu.

Bamwe mu bana biyise intumwa za shitani kuko biyemeje kurwanya ababakumira.
Bamwe mu bana biyise intumwa za shitani kuko biyemeje kurwanya ababakumira.

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba, ACP Seminega, avuga ko Polisi igiye gukorana n’akarere ka Rubavu mu gushyiraho ikigo ngorora muco kuko ibibazo by’abana bahungabanya umutekano mu miryango bimaze kuba byinshi kandi ababyeyi badafite igaruriro bityo bikaba umutwaro ku gihugu.

ACP Seminega avuga ko abana badahabwa uburere n’ababyeyi barimo n’abana b’inzerere bahungabanya umutekano w’abagenzi, abatunda n’abakoresha ibiyobyabwenge bose ngo bazashyirwa muri iki kigo bahabwe uburere bubereye Umunyarwanda.

Gusa ikibazo ngo ni ahazava ubushobozi bwo kubatunga kuko ubuyobozi bugomba kwikoraho ndetse n’ababyeyi bakareba uburyo iki kibazo cyava mu nzira mu kwirinda umutekano mucye uterwa n’aba bana bagombye kuba bararezwe.

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba avuga ko iki gikorwa cyo kugorora abana n’abantu bakuru batahawe uburere kiri mu bufatanye Polisi yasinyanye n’akarere ka Rubavu, kandi kikaba kimwe mu bizashobora kugabanya ibyaha bikorerwa muri aka karere birimo kunywa ibiyobyabwenge, naho aho bazajyanwa ho ngo hamaze kuboneka.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka