Rubavu:Babiri baguye mu mpanuka y’imodoka itwara abagenzi

Imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Hiace yabuze feri igonga igipangu cy’Ibitaro bikuru bya Gisenyi, abantu babiri bahita bitaba Imana abandi babiri barakomereka bikomeye mu gitondo cya tariki 10/05/2012.

Iyo modoka ifite pulake RAB 017 I yari irimo abantu 16 na shoferi yavaga mu karere ka Musanze yerekeza muri Gisenyi. Abitabye Imana ni umusirikare Mutabazi John wari ufite imyaka 44 y’amavuko na Bihoyiki Thadee w’imyaka 65 wari utuye ahitwa i Mahoko mu murenge wa Kanama.

Polisi y’igihugu yahise itabara, abakomeretse bose bajyanwa mu bitaro bya Gisenyi. Dr Habimana Emmanuel uri kubakurikirana yatangaje ko abo babiri bakomeretse cyane bajyanwe guca mu cyuma kandi ko bari koroherwa. Hari n’abandi bane bavuwe bahita bataha. Abasigaye bose baracyari gukurikiranwa mu bitaro.

Umwe mu barokokeye muri iyo mpanuka, Haguma Joseph, avuga ko iyi modoka yatangiye kugira ibibazo ubwo umugenzi yashatse kuviramo kuri hoteli Peace Land imodoka ikabura feri.

Haguma akomeza avuga ko abagenzi babwiriraga shoferi rimwe ngo nakomeze kugenda ntahagarare ariko bakimara gukata ikorosi ryo kuri sitasiyo yegereye ibitaro shoferi ahita agonga igipangu cy’ibitaro.

Abari bahari impanuka iba bemeza ko babonye umuntu avamo agafata moto bagakeka ko ari uwo mushoferi, abandi bavuga ko shoferi ari umwe mu bitabye Imana kuko hari uwo basanganye uruhushya rwo gutwara imodoka, kugeza ubu amakuru ye ntaramenyekana.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko iyo nkuru y’umusore wo muri Rubavu witwitse ko ntakiri kuyibona ku rubuga rwanyu kandi mwari mwabaye aba mbere kuyitangaza?

Habanabakize yanditse ku itariki ya: 10-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka