Rubavu: Abaturage barasabwa kugendana ibyangombwa no gutanga amakuru ku bo batazi

Abaturage bo mu mirenge igize akarere ka Rubavu barashishikarizwa kwitwaza ibyangombwa, kubyerekana igihe babisabwe, guca inzira zizwi ku bajya mu gihugu cya Congo no kwirinda kugenda mu ijoro mu nzira zihana imbibe na Congo.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu amaze iminsi agirira ingendo mu mirenge ihana imbibi na Congo ahumuriza abaturage ku bihuha bibakura imitima. Abaturage basabwe gukora n’abashinzwe umutekano kandi bagatanga amakuru ku bantu batazi, mu rwego rwo kwirinda ko hagira ubinjirana agahungabanya umutekano.

Mu nama yabaye mu murenge wa Nyamyumba taliki 11/12/2012 hari umuturage wavuze ko abahungabanya umutekano bava muri Congo baza mu Rwanda bafite ababayobora. Ngo hari umuturage wumvise abantu bavugira inyuma y’inzu ye bayoborwa n’abashumba ariko nyuma yo gutanga ayo makuru ku nzego z’umutekano barafashwe.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheih Bahame Hassan, yatangarije Kigali Today ko ubuyobozi bw’akarere buganiriza abaturage bubahumuriza kandi bubasaba gukora n’inzego z’umutekano kugirango bashobore gukomeza kwikorera.

Ngo nta FDLR iri mu karere ahubwo abaturage bagendera kubihuha babwira n’ubuhanuzi bwa bamwe mu banyamadini bagahungabana kandi bidakwiye.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka