Rubavu: Abanyarwanda baracyahangayikishijwe n’umutekano wabo

Kuwa kabiri tariki 10/07/2012, mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo habereye imyigaragambyo y’abagore b’abasirikare bamagana Leta bavuga ko ireka abagabo babo bagapfa ari nako bavuma Abanyarwanda.

Abo bigaragambyaga bahuye n’abanyeshuri b’Abanyarwanda bari bavuye kwiga i Goma babatunga intoki bababwira ngo “muracyakora iki inaha? Ntimuzi ko nta Mututsi dushaka iwacu?”; nk’uko bisobanurwa na Sibomana Gatanazi wiga muri kaminuza ya Goma.

Uretse mu gace ka Katindo, nta handi Abanyarwanda bahohotewe kuko hari abasubiye mu mirimo yabo. Kubera imyigaragambyo ikaze y’Abanyekongo yabaye tariki 09/07/2012, imipaka yombi ihuza Gisenyi na Goma yacagaho abantu bake ugereranyije n’indi minsi.

Iyi myigarambyo yatumye hari abantu baburirwa irengero. Imwe mu miryango yabuze ababo wasangaga igenda ibaririza hose niba nta wababonye cyangwa uzi amakuru yabo.

Nsabimana Innocent yari muri gare ya Gisenyi hitwa i Nyakabungo abaririza mukuru we witwa Habarurema Abdallah wabuze kuva tariki 09/07/2012 mu gitondo saa kumi n’ebyiri n’igice.

Abakarani bakorera aho basobanura ko uwo Abdallah yajyanye n’abandi bagenzi babo batatu n’umushoferi w’igikamyo bagiye gusunika icyombo ahitwa Kituku. Kugeza ubu telefoni zabo ntizicamo nta n’uzi agakuru kabo.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan avuga ko mu ijoro ryahise kuri radiyo, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ya Kongo yahamagariye abaturage kureka Abanyarwanda bagakomeza ibikorwa byabo, akaba ariyo mpamvu uyu munsi habaye agahenge.

Nyamara ariko Sheikh Bahame yongeyeho ko hari amakuru avuga ko hashobora kuba hari indi myigaragambyo iri gutegurwa mu ibanga, bakaba bategereje amakuru y’impamo.

Sheikh Bahame ashimangira ko iriya myigaragambyo yose ishyigikiwe na Leta kuko igihe cyose yatangiriye kugeza irangiye nta nzego z’umutekano zigeze ziyikumira. Yagize ati “birababaje kuba tureka Abanyekongo bakinjira iwacu ntawe ubakoma ariko twe twajyayo bakatubuza amahoro!”

Abanyarwanda bari gushishikarizwa kureka ingendo zidafite intego i Goma no guca mu nzira zemewe n’amategeko mu rwego rwo gukumira ihohoterwa.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka