Rubavu: Abakora uburaya basabwa kureka ibikorwa bihungabanya umutekano

Ubwinshi bw’abakora uburaya n’abandi bakora ibikorwa byo guhungabanya umutekano birimo guta abana no gukwirakwiza Virusi itera Sida, biri mu bibazo bikomeje gufata indi ntera mu karere ka Rubavu.

Akarere ka Rubavu niko kaza ku mwanya wa mbere nyuma ya Kigali, mu kugira abandura ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida, bivugwa ko bishobora kuba biterwa n’umubare munini w’abakora uburaya uhaboneka.

Ibyo byiyongeraho n’ikibazo hanaboneka abana benshi kandi bato, bata amashuri bagakora umwuga wo gusabiriza.

Ubuyobozi buvuga ko umubare w’abana b’inzererezi uboneka biterwa n’abakora uburaya bababyara, bakabasiga ntibabahe uburere, mu gihe abana baba bashaka ikibatunga batitaweho n’ababyeyi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho mu karere ka Rubavu, Rachel Rusine Nyirasafari, avuga ko abana bajugunywa mu mihanda, abandi bagatabwa mu mazu basigwa n’abababyara babona badafite ubushobozi, indaya arizo zitungwa agatoki cyane.

Nyirasafari avuga ko mu minsi ishize yagiye yakira ibibazo by’abana b’impinja bivugwa ko batawe n’abakora uburaya, akasaba kuboneza urubyaro no kwirinda icyorezo cya Sida bakoresha agakingirizo.

Abakora uburaya muri aka karere, bavuga ko gukora uyu mwuga bigoye cyane, aho bakorerwa ihohoterwa n’abantu batandukanye. Gusa bavuga ko nabo bafite impungenge z’umubare wabakora uburaya wiyongera kandi abenshi ari abana bato.

Ibarura ryakozwe 2011 na CNLS, ryaragaje ko mu karere ka Rubavu hari abagore n’abakobwa bakora uburaya bagera ku bihumbi 10. Uyu mubare ukabije ubwinshi ukururwa n’uko umujyi wa Gisenyi usurwa n’abantu benshi batandukanye kandi hakabarirwa amahoteli menshi no kuba hegeranye n’umujyi wa Goma.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka