Rubavu: Abafite moto kuri Polisi barasabwa kujya kuzifata zitaratezwa cyamunara

Ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Rubavu bwatangiye guhamagarira abafite moto zimaze igihe zifungiwe kuri Polisi kuza kuzireba kuko izirengeje amezi 6 zigiye gushyikirizwa inkiko zigatezwa cyamunara.

Ku biro bya Polisi mu karere ka Rubavu ngo hafungiye moto 24 zihamaze igihe kirenze amezi 6, kandi banyirazo ntibashaka kuza kuzifata; nk’uko bivugwa na Supt. Bizimana Felix ukuriye Polisi mu karere ka Rubavu.

Supt. Bizimana avuga ko nyuma yo kugenzura ibyo binyabiziga hari ibyandikiwe amakosa menshi banyira byo bagasanga aho kujya kwinshura amafaranga y’ibihano baciwe bahitamo kubirebekera kuri Polisi.

Iki kibazo cyo kwandikirwa ibihano abatwara amamoto mu karere ka Rubavu abamotari bavuga ko hari Abapolisi babigizaho nkana ku buryo basaba ubuyobozi bwa Polisi kujya bwumva ibibazo byabo by’akarengane bagirirwa n’abapolisi mu mihanda.

Abamotari bo mu karere ka Rubavu mu nama na Polisi.
Abamotari bo mu karere ka Rubavu mu nama na Polisi.

Supt. Bizimana wemera ko abapolisi atari abere avuga ko bashyizeho akanama nkemura mpaka kuburyo umushoferi uhohotewe ashobora kukagana kandi kakamufasha. Akaba avuga ko bagomba kujya bahura inshuro nyinshi mu gucyemura impaka.

Nubwo ubuyobozi bw’inzego z’umutekano buvuga ko bushaka gukorana n’abatwara ibiziga kandi bubahirije amategeko, Nsengimana Philbert umwe mu batwara moto avuga ubuyobozi bufite ibitekerezo byiza ariko abakora mu muhanda ntibagezwaho imyanzuro ifatirwa mu nama.

Nsengimana avuga ko abapolisi batumwa mu mihanda batagerwazwaho imyanzuro ifatirwa mu nama ndetse akavuga ko abapolisi batagombye kubakoza isoni mu muhanda babatuka no kubakubita kuko bibatesha agaciro.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka